Kuwa 06 Werurwe 2026, ku ishuri ryisumbuye rya GS APAPEC Murambi riherereye mu karere Ka Rulindo habereye igikorwa cyo guhemba umunyeshuri KUBWIMANA Divine wiga mu mwaka wa kane Imibare na Science Stream ya kabiri (S4MS2), wahize abandi muri WAVUMBUZI challenge.
WAVUMBUZI challenge ni irushanwa rikorerwa kuri murandasi (internet) rigahuza abanyeshuri bo mu mashuri atandukanye mu gihugu aho bagenda bahabwa ibibazo byo gusubiza mu gihe cy’amezi 3 mu umwaka , iry’uyu mwaka rikaba ryari ryaratangiye kuwa 15/03/2025 risozwa kuwa 15/03/2025 ku cyiciro cya mbere.
Uyu KUBWIMANA Divine wahembwe, usibye kuba yarahize abandi ku rwego rw’ishuri, yahize n’abandi bo kuyandi mashuri yari muri iri rushanwa aba uwa kabiri ku rwego rw’igihugu, akaba yarahembwe ibikorsesho bya ICT birimo flash disk ya 16GB, headphone na radio nto . Ibi bihembo akaba yabishyikirijwe na Miss INGABIRE Aimee D. umukozi wa WAVIMBUZI entrepreneurship Challenge ku rwego rw’igihugu.
KUBWIMANA Divine yagaragarije bagenzi be uko ibyo bihembo byamuteye imbaraga zo gukomeza no kwigirira ikizere mu byo akora byamuteye gutinyuka kwitabira amarushanwa yifitiye icyizere . yakomeje ashishikariza bagenzi bekumenya gukorera ku gihe, kwerekeza umutima mubyobakora kugirango babashe kubikora babikunze no kubanza gutekereza neza mbere yo gusubiza ibibazo by’amarushanwa.
Mu ijambo rye Miss INGABIRE Aimee D yashishikarije abanyeshuri kurushaho kwitabira irushanwa ry’umwaka utaha dore ko iri rushanwa ari ngaruka mwaka, na bo bakazagaragara mu begukana ibihembo. Yakomeje asobanura ko ibi bihembo bikwiye gutera ishyaka abandi mu kuzitabira iri rushanwa dore ko ritagamije ibihembo gusa, ahubwo ikigamijwe ari ukongera ubumenyi umunyeshuri agenda yungukira mu bibazo aba yabajijwe. Yabagiriye inama yuko kugira ngo batsinde neza basabwa gukora ibibazo byose, bakabirangiza ,bakanabikora bashyizeho umutima kuko aribwo babasha gutsinda neza, bigatuma bazamuka mu byiciro.
Umuyobozi wungirije w’ishuri ushinzwe amasomo bwana HAKIZIMANA Jean Nepomuscene mu izina ry’umuyobozi w’ishuri, yashimiye abana bose bitabiriye irushanwa muri rusange, by’umwihariko ashimira uwahize abandi. Yabagaragarije ko yabigezeho bitewe n’umuhate yagize no guha agaciro ibyo arimo , bityo akangurira abandi kugira uwo muhate dore ko bafite uwo bareberaho. Yasabye uwahize abandi ko yakomereza aho bityo n’umwaka utaha akazabahiga ndetse akaba uwa mbere kuko uwabaye uwa mbere ntakidasanzwe yamurushije. Umuyobozi kandi yamukanguriye gukoresha neza ibikoresho ahawe kugira ngo bizamubyarire umusaruro umwaka utaha.
Abanyeshuri muri rusange bakanguriwe gukoresha ICT lab neza bagamije kuyibyaza umusaruro aho kujyamo bagiye kwirebera indirimbo, filimi (film) no kujya kumbuga nkoranyambaga bibakururira kujya mu ngeso mbi aho kubihahamo ubumenyi. Hashimiwe kandi umwarimu NTIRUSHWA Jean Danascene mu bufasha yahaye abanyeshuri muri iri rushanwa mu gihe bakeneraga gukoresha ibikoresho bya ICT lab.
Umwanditsi .
NSHIMIYIMANA Evariste Didier
